SINA GÃRARD/ENTREPRISE URWIBUTSO YEGUKANYE IGIKOMBE KIRUTA IBINDI IHIGITSE ABANDI BARI BITABIRIYE IMURIKAGURISHA RYA RWAMAGANA 2019
Iri ni imurika gurisha ryabereye mu Ntara yâIburasirazuba, Akarere ka Rwamagana ryatangiye ku itariki ya 13/08/2019 rirangira ku itariki ya 20/08/2019.
Aha SINA GÃRARD/ENTREPRISE URWIBUTSO Ivuga ko yungukiyemo byinshi nkâibisanzwe ; aho bahuye nâabandi ba rwiyemeza mirimo batandukanye bakabasha kubona amasoko menshi ndetse bakanungurana ibitekerezo na bamwe muri abo bari bitabiriye iryo murika gurisha. Uwari uhagarariye SINA GÃRARD/ENTREPRISE URWIBUTSO Nkundimana Theogene avuga ko bunguranye ibitekerezo na bagenzi babo bagiye babagana.
Iri murikagurisha ryari ryitabiriwe na ba rwiyemezamirimo bagera kuri 228 ariko SINA GÃRARD/ENTREPRISE URWIBUTSO Ikabasha guhigika abandi ikaza ari iyambere aho yatwaye igikombe cyâuwamuritse neza BEST OVERALL EXHIBITOR aho bavuga ko babikesha ibicuruzwa byâumwimerere bitavangiye kandi bikaba bibereka ko bahagaze neza ariko binabatera imbaraga kugira ngo bakomeze bakore neza bazahore kuri uwo mwanya wambere.
Governor wâIntara yâiburasirazuba, Umuyobozi wa PSF nâabandi bayobozi berekwa akarusho kari muri ambaraje nshya igezweho
Si ibyo gusa bakesha igikombe ahubwo babikesha na servise nziza baha abakiriya badakanzwe nâubwinshi bwabo ndetse no gutanga ibicuruzwa bifite umwimerere. Aha bakomeza bashimira PSF ko yateguye iri murikagurisha neza kandi banashimira Ingabo ndetse na Police byâu Rwanda kuko umutekano wari wose.
Aha kandi bakomeza bavuga ko Atari ubwa mbere bakura igikombe muri iri murikagurisha aho bavuga ko nâumwaka ushize bari bahakuye igikombe kâumwanya wa kabiri.Ibi birabereka ko bakoze cyane uyu mwaka kuko noneho batwaye icyambere.
SINA GÃRARD/ENTREPRISE URWIBUTSOÂ kandi ivuga ko yungutse byinshi muri iri murikagurisha aho bavuga nka technology ya IPRC yo kuhira bakoresheje imashini bikoreye, ibi bavuga ko bishimishije cyane kubona mu Rwanda hari abantu bashobora gukora imashini nziza nkâiyi.
Bakomeje kubazwa ibanga bakoresha ngo bakomeze gutwara ibikombe, bavuga ko kuba SINA GÃRARD/ENTREPRISE URWIBUTSO yaratwaye igikombe cya Musanze, Rubavu, Rusizi, Nyagatare, Kibungo ndetse nâahandi babikesha ubuzira nenge bwâibicuruzwa byabo ndetse nâabakozi bafite ikinyabupfura aho bahabwa impanuro mbere yo gutangira akazi kandi bagakorera hamwe.