SINA GÉRARD/ENTREPRISE URWIBUTSO YEGUKANYE IGIKOMBE KIRUTA IBINDI IHIGITSE ABANDI BARI BITABIRIYE IMURIKAGURISHA RYA RWAMAGANA 2019

Iri ni imurika gurisha ryabereye mu Ntara y’Iburasirazuba, Akarere ka Rwamagana ryatangiye ku itariki ya 13/08/2019 rirangira ku itariki ya 20/08/2019.

Aha SINA GÉRARD/ENTREPRISE URWIBUTSO Ivuga ko yungukiyemo byinshi nk’ibisanzwe ; aho bahuye n’abandi ba rwiyemeza mirimo batandukanye bakabasha kubona amasoko menshi ndetse bakanungurana ibitekerezo na bamwe muri abo bari bitabiriye iryo murika gurisha. Uwari uhagarariye SINA GÉRARD/ENTREPRISE URWIBUTSO Nkundimana Theogene avuga ko bunguranye ibitekerezo na bagenzi babo bagiye babagana.

Iri murikagurisha ryari ryitabiriwe na ba rwiyemezamirimo bagera kuri 228 ariko SINA GÉRARD/ENTREPRISE URWIBUTSO Ikabasha guhigika abandi ikaza ari iyambere aho yatwaye igikombe cy’uwamuritse neza BEST OVERALL EXHIBITOR aho bavuga ko babikesha ibicuruzwa by’umwimerere bitavangiye kandi bikaba bibereka ko bahagaze neza ariko binabatera imbaraga kugira ngo bakomeze bakore neza bazahore kuri uwo mwanya wambere.


Governor w’Intara y’iburasirazuba, Umuyobozi wa PSF n’abandi bayobozi berekwa akarusho kari muri ambaraje nshya igezweho

Si ibyo gusa bakesha igikombe ahubwo babikesha na servise nziza baha abakiriya badakanzwe n’ubwinshi bwabo ndetse no gutanga ibicuruzwa bifite umwimerere. Aha bakomeza bashimira PSF ko yateguye iri murikagurisha neza kandi banashimira Ingabo ndetse na Police by’u Rwanda kuko umutekano wari wose.

Aha kandi bakomeza bavuga ko Atari ubwa mbere bakura igikombe muri iri murikagurisha aho bavuga ko n’umwaka ushize bari bahakuye igikombe k’umwanya wa kabiri.Ibi birabereka ko bakoze cyane uyu mwaka kuko noneho batwaye icyambere.

SINA GÉRARD/ENTREPRISE URWIBUTSO kandi ivuga ko yungutse byinshi muri iri murikagurisha aho bavuga nka technology ya IPRC yo kuhira bakoresheje imashini bikoreye, ibi bavuga ko bishimishije cyane kubona mu Rwanda hari abantu bashobora gukora imashini nziza nk’iyi.

Bakomeje kubazwa ibanga bakoresha ngo bakomeze gutwara ibikombe, bavuga ko kuba SINA GÉRARD/ENTREPRISE URWIBUTSO yaratwaye igikombe cya Musanze, Rubavu, Rusizi, Nyagatare, Kibungo ndetse n’ahandi babikesha ubuzira nenge bw’ibicuruzwa byabo ndetse n’abakozi bafite ikinyabupfura aho bahabwa impanuro mbere yo gutangira akazi kandi bagakorera hamwe.