Kwiharika ni byo byatumye ngera aha – Sina Gerard
Kwiharika ni byo byatumye ngera aha – Sina Gerard
Sina Gerard uzwi ku izina rya Nyirangarama yavukiye mu Karere ka Rulindo ; Umurenge wa Tare ; Akagali ka Nyirangarama ; mu Ntara yâAmajyaruguru. Yarashatse ; afite umugore umwe nâabana batanu.
Sina Gerard (Nyirangarama) wize icyiciro cya kabiri cyâamashuri yisumbuye arashimira ababyeyi be bamutoje umwuga wâubuhinzi ; avuga ko hari byinshi umaze kumugezaho kugeza ubu.
Ese yigeze arota kuzaba uwo ariwe uyu munsi ?
Sina Gerard yavuze ko mu bwana bwe yumvaga azatera imbere ; agateza imbere aho atuye. Ati âNaharaniraga ikintu cyose cyahindura amateka ariko mu buryo budasanzwe ariko bwiza ; ubu rero nabigezeho kandi ndabishimira Imana.â
Uko yatangiye umwuga wo gucuruza
Sina Gerard yavuze ko nta gishoro yari afite atangira ubucuruzi mu mwaka wa 1983 aho yari afite imyaka 20 yâamavuko. âNjye nakundaga guhinga kuko ababyeyi bari abahinzi. Najyaga niharika mu guhinga (guhinga mu murima yihariye) ; maze ibyo nejeje nkabijyana ku isoko ; nkagenda nshyira hamwe utwo dufaranga. Nakundaga guhinga imbuto kurusha ibindi.â
Icyo yakoresheje utwo dufaranga ubwa mbere
Sina Gerard yavuze ko yashinze aka butiki. âUbwa mbere nashinze aka butiki (boutique) gato kwa Nyirangarama ; kari kagizwe nâimboga ; isukari ; udusabuni nâutundi ducoricori. Mbonye karimo gutera imbere (aka butiki) natangiye gukora imireti mu magi. Bitewe nâuko hari ku muhanda wa kabulimbo ; nakoraga amasaha 24/24. Ntabwo nasinziraga kuko numvaga ngomba gutunga imodoka ; nkubaka inzu ; nkashaka umugore nâibindi.â
Inzitizi yahuye nazo
Sina Gerard yavuze ko nâubwo icyo gihe hariho utundi tuduka (boutiques) iruhande rwe ; yari afite uburyo yakoreshaga bwatumaga abakiliya benshi bamugana. âIcya mbere nahangaga udushya abandi batagiraga ; mu gihe abandi bajyaga kuryama njye nabaga nkora.â
Uko ibikorwa bye byahinduye imibereho yâabaturage ba Rulindo
âUretse abaturage bo hasi batigeze bajya mu ishuri ; ibikorwa byanjye byahinduye nâimibereho yâabaminuje. Nahaye akazi abakozi 280. Muri abo harimo 20 baminuje bafite icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Licences) ; nkoresha abanyamahanga babiri barimo Umudage unkorera mu ruganda rwanjye rwubatswe i Rulindo akaba ashinzwe gukoresha ikoranabuhanga rituma ibikorwa byanjye (Produits) bigera no mu mahanga kure.â
Sina Gerard (Nyirangarama) yavuze ko uretse abo bakozi 280 akoresha ; akoresha nab a nyakabyizi 600 ; agakorana nâimiryango 3000 ikora ibikorwa byâubuhinzi ; ubworozi nâibindi. Ati âAbandi dufatanya ni abaturage bahinga nkabagurira umusaruro ; nkanabigisha kwiteza imbere.â
Sina Gerard ari muri umwe mu mirima ye yâimbuto
Ibindi bikorwa amaze kugeza ku baturage
Sina Gerard yubatse ishuri ryigwamo nâabanyeshuri 891Â ; kuva ku cyiciro cyâabana bâinshuke (Gardienne) kugera ku cyiciro cya mbere cyâamashuri yisumbuye (Tronc commun). âAbo bose harimo abacumbikirwa nâabataha kandi bose bigira ubuntu. Nta nâumwe utanga amafaranga yâishuri (minervale).
Yavuze ko abakozi be batagize amahirwe yo kwiga yabahaye amahirwe yo kwigira muri iryo shuri. âIntego mfite ni uko mu mwaka wa 2018 nzaba mfite umwana wize mu ishuri ryanjye ufite icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Maitrise)Â ; naho mu mwaka wa 2020 hakazaba hari ufite impamyabumenyi yâikirenga (Doctorat) yaratangiriye muri iryo shuri nubatse.â
Ipiganwa ku isoko ryâubucuruzi
Sina Gerard yavuze ko mu Rwanda hari izindi sosiyete zâubucuruzi zifite ibicuruzwa nkâibye nkâInyange ; ariko ko nta kibazo zimutera. âNavutse nsanga abantu ; iyo mbona abandi bavuka biranshimisha. Aho ntandukaniye nabo ni agashya mporana. Nkora ibitandukanye nâibyâabandi.â
Ibyo ateganya kugeraho
âBuri mwaka ngira intego zo guhanga ikintu gishya (Produit) ariko gifite aho gihurira nâabaturage. Yavuze muri utwo dushya ahanga haba harimo nâuburyo bwo kwakira abakiliya ; imiterere yâumuntu uko igomba guhinduka nâibindi.
Inama atanga
Yagize ati âBurya nta kidashoboka iyo wiyemeje. Urumva aho natangiriye hari uwo hananira koko ? Ibyo umuntu yakwifuza byose kugeraho abigeraho iyo yabyiyemeje. Abantu bari bakwiye gutinyuka bagakora cyane.â
Yavuze ko mu kwihangira imirimo yanashinze amatorero abyina ; ikipe yâamaguru ; itsinda ryâabaririmbyi baririmbira Imana nâibindi. Ati âBirasaba gutinyuka ukihangira umurimo. Dufite abayobozi beza ; buri wese yari akwiye guhaguruka agakoresha ayo mahirwe.â
Ubundi buzima
Uretse ubucuruzi aba ahugiyemo cyane ; Sina Gerard akunda kuganira nâabantu bo mu nzego zose. Akora siporo yo kuzamuka imisozi agiye kureba abaturage nâibikorwa bye. Ati âIkinshimisha cyane ni ukuganira nâumufasha wanjye.â
Mu bindi akunda ; ni ukurya igitoki nâakabanga ; akanywa agashya. Asengera mu idini rya Gatolika.