Kwiharika ni byo byatumye ngera aha – Sina Gerard

Kwiharika ni byo byatumye ngera aha – Sina Gerard

Sina Gerard uzwi ku izina rya Nyirangarama yavukiye mu Karere ka Rulindo ; Umurenge wa Tare ; Akagali ka Nyirangarama ; mu Ntara y’Amajyaruguru. Yarashatse ; afite umugore umwe n’abana batanu.

Sina Gerard (Nyirangarama) wize icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye arashimira ababyeyi be bamutoje umwuga w’ubuhinzi ; avuga ko hari byinshi umaze kumugezaho kugeza ubu.

Ese yigeze arota kuzaba uwo ariwe uyu munsi ?

Sina Gerard yavuze ko mu bwana bwe yumvaga azatera imbere ; agateza imbere aho atuye. Ati “Naharaniraga ikintu cyose cyahindura amateka ariko mu buryo budasanzwe ariko bwiza ; ubu rero nabigezeho kandi ndabishimira Imana.”

Uko yatangiye umwuga wo gucuruza

Sina Gerard yavuze ko nta gishoro yari afite atangira ubucuruzi mu mwaka wa 1983 aho yari afite imyaka 20 y’amavuko. “Njye nakundaga guhinga kuko ababyeyi bari abahinzi. Najyaga niharika mu guhinga (guhinga mu murima yihariye) ; maze ibyo nejeje nkabijyana ku isoko ; nkagenda nshyira hamwe utwo dufaranga. Nakundaga guhinga imbuto kurusha ibindi.”

Icyo yakoresheje utwo dufaranga ubwa mbere

Sina Gerard yavuze ko yashinze aka butiki. “Ubwa mbere nashinze aka butiki (boutique) gato kwa Nyirangarama ; kari kagizwe n’imboga ; isukari ; udusabuni n’utundi ducoricori. Mbonye karimo gutera imbere (aka butiki) natangiye gukora imireti mu magi. Bitewe n’uko hari ku muhanda wa kabulimbo ; nakoraga amasaha 24/24. Ntabwo nasinziraga kuko numvaga ngomba gutunga imodoka ; nkubaka inzu ; nkashaka umugore n’ibindi.”

Inzitizi yahuye nazo

Sina Gerard yavuze ko n’ubwo icyo gihe hariho utundi tuduka (boutiques) iruhande rwe ; yari afite uburyo yakoreshaga bwatumaga abakiliya benshi bamugana. “Icya mbere nahangaga udushya abandi batagiraga ; mu gihe abandi bajyaga kuryama njye nabaga nkora.”

Uko ibikorwa bye byahinduye imibereho y’abaturage ba Rulindo

“Uretse abaturage bo hasi batigeze bajya mu ishuri ; ibikorwa byanjye byahinduye n’imibereho y’abaminuje. Nahaye akazi abakozi 280. Muri abo harimo 20 baminuje bafite icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Licences) ; nkoresha abanyamahanga babiri barimo Umudage unkorera mu ruganda rwanjye rwubatswe i Rulindo akaba ashinzwe gukoresha ikoranabuhanga rituma ibikorwa byanjye (Produits) bigera no mu mahanga kure.”

Sina Gerard (Nyirangarama) yavuze ko uretse abo bakozi 280 akoresha ; akoresha nab a nyakabyizi 600 ; agakorana n’imiryango 3000 ikora ibikorwa by’ubuhinzi ; ubworozi n’ibindi. Ati “Abandi dufatanya ni abaturage bahinga nkabagurira umusaruro ; nkanabigisha kwiteza imbere.”
Sina Gerard ari muri umwe mu mirima ye y’imbuto

Ibindi bikorwa amaze kugeza ku baturage

Sina Gerard yubatse ishuri ryigwamo n’abanyeshuri 891 ; kuva ku cyiciro cy’abana b’inshuke (Gardienne) kugera ku cyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye (Tronc commun). “Abo bose harimo abacumbikirwa n’abataha kandi bose bigira ubuntu. Nta n’umwe utanga amafaranga y’ishuri (minervale).

Yavuze ko abakozi be batagize amahirwe yo kwiga yabahaye amahirwe yo kwigira muri iryo shuri. “Intego mfite ni uko mu mwaka wa 2018 nzaba mfite umwana wize mu ishuri ryanjye ufite icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Maitrise) ; naho mu mwaka wa 2020 hakazaba hari ufite impamyabumenyi y’ikirenga (Doctorat) yaratangiriye muri iryo shuri nubatse.”

Ipiganwa ku isoko ry’ubucuruzi

Sina Gerard yavuze ko mu Rwanda hari izindi sosiyete z’ubucuruzi zifite ibicuruzwa nk’ibye nk’Inyange ; ariko ko nta kibazo zimutera. “Navutse nsanga abantu ; iyo mbona abandi bavuka biranshimisha. Aho ntandukaniye nabo ni agashya mporana. Nkora ibitandukanye n’iby’abandi.”

Ibyo ateganya kugeraho

“Buri mwaka ngira intego zo guhanga ikintu gishya (Produit) ariko gifite aho gihurira n’abaturage. Yavuze muri utwo dushya ahanga haba harimo n’uburyo bwo kwakira abakiliya ; imiterere y’umuntu uko igomba guhinduka n’ibindi.

Inama atanga

Yagize ati “Burya nta kidashoboka iyo wiyemeje. Urumva aho natangiriye hari uwo hananira koko ? Ibyo umuntu yakwifuza byose kugeraho abigeraho iyo yabyiyemeje. Abantu bari bakwiye gutinyuka bagakora cyane.”

Yavuze ko mu kwihangira imirimo yanashinze amatorero abyina ; ikipe y’amaguru ; itsinda ry’abaririmbyi baririmbira Imana n’ibindi. Ati “Birasaba gutinyuka ukihangira umurimo. Dufite abayobozi beza ; buri wese yari akwiye guhaguruka agakoresha ayo mahirwe.”

Ubundi buzima

Uretse ubucuruzi aba ahugiyemo cyane ; Sina Gerard akunda kuganira n’abantu bo mu nzego zose. Akora siporo yo kuzamuka imisozi agiye kureba abaturage n’ibikorwa bye. Ati “Ikinshimisha cyane ni ukuganira n’umufasha wanjye.”

Mu bindi akunda ; ni ukurya igitoki n’akabanga ; akanywa agashya. Asengera mu idini rya Gatolika.

Ibikombe bikomeje kwisukiranya kuri Sina Gérard

Ku wa mbere tariki ya 28 Gicurasi nibwo Sina Gerald/Entreprise Urwibutso ya yahawe igikombe kiswe International Quality Awards, n’ikigo International Quality Summit (IQS) I New York, cyakirwa n’umukobwa wa SINA Gérard wiga muri Kaminuza ya Oklahoma muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika witwa Sina Uwitonze Carine.

Iki kigo mpuzamahanga kijya guhemba entreprise Urwibutso, cyashingiye ku bintu by’akarusho biboneka muri uru ruganda aribyo :Ubuziranenge bw’ibyo rukora, imiyoborere yarwo, ikoranabuhanga ndetse n’udushya twa Sina Gerard.

Imihango yo gutanga igikombe cy’ubuzirange yabereye New york, uyu mwaka wa 2012 ku wa 28 Gicurasi, yateguwe n’ihuriro ry’abashora mari bita BID. Umuhango wayobowe na Jose E Prieto ari nawe uyobora iri huriro.

Umuhango witabiriwe n’abashoramari batandukanye bo ku rwego mpuzamahanga, ndetse n’abahanga batandukanye. Umuterankunga w’ibanze yari Imar press, icapiro ryanditse inkuru 26 zivuga uko imihango yose yagenze mu ndimi nyinshi zitandukanye harimo icyongereza,igifaransa, icy’Espagnole n’izindi.

Tuganira na Sina Gerald kuri uyu wagatatu yagize ati :” Byaranshimishije cyane, kandi iki gikombe ni icyo mu rundi rwego, guhambwa igikombe kivuye mu gihugu cy’igihangange nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni icyerekana ko ibyo dukora tubisangira nabo.”

Sina yakomeje agira ati :”Akabanga n’agashya ka marakuja ndetse n’ibindi dukora, byagaragaje ko bifite ubuzirananjye kandi ko ubwiza bwabyo budahinduka, bityo rero nibyo bagendeyeho baduka iki gihembo kandi baba barabanje kubyigaho igihe kirekire kugirango barebe ko ubwiza bw’ibyo dukora budahinduka.”

Sina abona ko ibi bikombe akomeje guhabwa ari ishime kuri we, kandi ko bituma arushaho gukomeza gutyaza ubwenge, agira ati :” Ni ikintu gikomeye cyane gushimwa n’umubyeyi, ugashimwa n’abaturanyi, ndetse n’amahanga akagushimira ibyo ukora.”

Tumubajije impamvu umukobwa we ariwe wakiriye igihembo Sina yagize ati :” Hari ubukwe bwa murumuna we ndimo gutegura, kandi kubyara nicyo bimara, ibi biri no mu gipimo cyo kureba ejo hazaza, ndetse bikanyereka aho ngeze kuri ubu”.

Iki gihembo kije gikurikira ikindi yahawe kuwa 26 Werurwe 2012 cyitwa ’The new Era Award for Technology, Quality and Innovation’, agihawe n’ihuriro ryitwa ’Association Other ways Management and Consulting’, rifite icyicaro i Paris mu Bufaransa.

Sina kandi amaze guhabwa ibindi bihembo bitandukanye, kuko nko mu mwaka wa 2006 nabwo yari yakuye igikombe mu Budage i Frankfurt, mu mwaka wa 2006 kandi yari yakuye ikindi gihembo mu Busuwisi, mu w’2008 yakuye igihembo mu Bufaransa, mu mwaka wa 2011 akura ikindi mu Bwongereza.

Uretse ibi bikombe Sina yaherewe ku mugabane w’u Burayi, yanahawe ibindi bihembo birimo icyo yaherewe muri Kenya mu w’2009, ndetse n’icyo yaherewe mu gihugu cya Uganda mu mwaka wa 2004, tutanibagiwe na byinshi yagiye ahererwa mu Rwanda cyane cyane aho aba yitabiriye amamurikagurisha haba muri Kigali ndetse no hirya no hino mu Ntara z’u Rwanda.

Sina ahawe iki gihembo nyuma y’iminsi mike ashyize ahagaragara amazi akomoka mu misozi y’aho akorera kuri Nyirangarama yahaye izina ry’Akandi.

Ubwo Sina Uwitonze Carine yahabwaga igihembo cyagenewe Se

Sina Gérard yongeye gukura ikindi gikombe mu Budage

Ibikombe bikomeje kwisukiranya kuri Sina Gérard

Ku wa mbere tariki ya 28 Gicurasi nibwo Sina Gerald/Entreprise Urwibutso ya yahawe igikombe kiswe International Quality Awards, n’ikigo International Quality Summit (IQS) I New York, cyakirwa n’umukobwa wa SINA Gérard wiga muri Kaminuza ya Oklahoma muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika witwa Sina Uwitonze Carine.

Iki kigo mpuzamahanga kijya guhemba entreprise Urwibutso, cyashingiye ku bintu by’akarusho biboneka muri uru ruganda aribyo :Ubuziranenge bw’ibyo rukora, imiyoborere yarwo, ikoranabuhanga ndetse n’udushya twa Sina Gerard.

Imihango yo gutanga igikombe cy’ubuzirange yabereye New york, uyu mwaka wa 2012 ku wa 28 Gicurasi, yateguwe n’ihuriro ry’abashora mari bita BID. Umuhango wayobowe na Jose E Prieto ari nawe uyobora iri huriro.

Umuhango witabiriwe n’abashoramari batandukanye bo ku rwego mpuzamahanga, ndetse n’abahanga batandukanye. Umuterankunga w’ibanze yari Imar press, icapiro ryanditse inkuru 26 zivuga uko imihango yose yagenze mu ndimi nyinshi zitandukanye harimo icyongereza,igifaransa, icy’Espagnole n’izindi.

Tuganira na Sina Gerald kuri uyu wagatatu yagize ati :” Byaranshimishije cyane, kandi iki gikombe ni icyo mu rundi rwego, guhambwa igikombe kivuye mu gihugu cy’igihangange nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni icyerekana ko ibyo dukora tubisangira nabo.”

Sina yakomeje agira ati :”Akabanga n’agashya ka marakuja ndetse n’ibindi dukora, byagaragaje ko bifite ubuzirananjye kandi ko ubwiza bwabyo budahinduka, bityo rero nibyo bagendeyeho baduka iki gihembo kandi baba barabanje kubyigaho igihe kirekire kugirango barebe ko ubwiza bw’ibyo dukora budahinduka.”

Sina abona ko ibi bikombe akomeje guhabwa ari ishime kuri we, kandi ko bituma arushaho gukomeza gutyaza ubwenge, agira ati :” Ni ikintu gikomeye cyane gushimwa n’umubyeyi, ugashimwa n’abaturanyi, ndetse n’amahanga akagushimira ibyo ukora.”

Tumubajije impamvu umukobwa we ariwe wakiriye igihembo Sina yagize ati :” Hari ubukwe bwa murumuna we ndimo gutegura, kandi kubyara nicyo bimara, ibi biri no mu gipimo cyo kureba ejo hazaza, ndetse bikanyereka aho ngeze kuri ubu”.

Iki gihembo kije gikurikira ikindi yahawe kuwa 26 Werurwe 2012 cyitwa ’The new Era Award for Technology, Quality and Innovation’, agihawe n’ihuriro ryitwa ’Association Other ways Management and Consulting’, rifite icyicaro i Paris mu Bufaransa.

Sina kandi amaze guhabwa ibindi bihembo bitandukanye, kuko nko mu mwaka wa 2006 nabwo yari yakuye igikombe mu Budage i Frankfurt, mu mwaka wa 2006 kandi yari yakuye ikindi gihembo mu Busuwisi, mu w’2008 yakuye igihembo mu Bufaransa, mu mwaka wa 2011 akura ikindi mu Bwongereza.

Uretse ibi bikombe Sina yaherewe ku mugabane w’u Burayi, yanahawe ibindi bihembo birimo icyo yaherewe muri Kenya mu w’2009, ndetse n’icyo yaherewe mu gihugu cya Uganda mu mwaka wa 2004, tutanibagiwe na byinshi yagiye ahererwa mu Rwanda cyane cyane aho aba yitabiriye amamurikagurisha haba muri Kigali ndetse no hirya no hino mu Ntara z’u Rwanda.

Sina ahawe iki gihembo nyuma y’iminsi mike ashyize ahagaragara amazi akomoka mu misozi y’aho akorera kuri Nyirangarama yahaye izina ry’Akandi.

Ubwo Sina Uwitonze Carine yahabwaga igihembo cyagenewe Se

More about Urwibutso Enterprise, an agribusiness firm transforming lives of Rwandans

Urwibutso Enterprise is a Rwandan private Agribusiness-led firm that was founded by Sina Gerald to transform Agriculture and livestock into vibrant business.

Beyond that, the firm has expanded services in food processing where they have a food and beverage teaching school and many Rwandan youths get knowledge and later employed by the company.

According to Sina, this year, students in Agronomist and Veterinary school from Foundation Sina Gerald succeeded at 100% and got diploma because the enterprise offered them quality skills.

He said that the practical training from the factory was the most leading cause to their success as they learn from senior employees and technicians from the company to become experts in food and beverage processing using local crops.


Sina Gerald, Owner, Founder and Managing Director of Entreprise Urwibutso.

“We train our students to serve in food processing at the international level and it is easy for them to pass national examination, they are able to compete and work everywhere at global labor market,” agoradesign.it Sina Gerald noted.

In agro-processing, the company produces food and beverages with local names such as Urwibutso, Akabanga, Agashya, Akarusho Akanozo Akiwacu, akaryoshye and Akandi among others.


Akabanga, one of the company’s food products. /Image by Viateur Nzeyimana

The enterprise will soon launch a new brand bottle of Akarusho banana wine during the upcoming Rwanda International Trade Fair at Gikondo Exhibition Ground.

Sina Gerald is participating in the 14th Agri-show that started on June 19, 2019 to end on June 26th at Mulindi Exhibition Ground in Gasabo District.

Besides Agriculture and Agro-processing that employs hundreds of Rwandans, the enterprise also has introduced more services in helping the country expand the vocational training (TVET) initiative.


Akarusho banana wine in a new glass bottle sintomasdelsida.org was introduced to comply with package standards and to avoid hackers

“We teach hair dressing and employ graduates, we teach tailoring and we have a workshop that employs finalists, we have construction school and we employ graduates. Recently we have constructed a catholic church using our own resources, we have a furniture training class, we have a welding class of metal tools and a mechanic class, etc. We involve and value youths in College Foundation Sina Gerald,

Sina Gerald also said that many years go producing wine Akarusho, they have now introduced a non-alcoholic banana juice for people who do not drink beer.

The new brand packaging glass bottle of Akarusho replaced the plastic one to comply with standards and to avoid hackers.

Since its inception and work experience in Rwanda in 1983, Entreprise Urwibutso now employs over 400 people.

Sina Gérard/Entreprise Urwibutso yapfunyitse kijyambere inzoga y’Akarusho

Sina Gérard/Entreprise Urwibutso yapfunyitse kijyambere inzoga y’Akarusho

Mu Imurikagurisha Mpuzamahanga rya 2019 (Expo 2019) riri kubera i Gikondo, Rwiyemezamirimo SINA Gérard aramurika udushya dutandukanye mu bicuruzwa bya SINA GÉRARD/ENTREPRISE URWIBUTSO.

Kamwe muri utwo dushya gashingiye ku buryo inzoga y’ibitoki by’u Rwanda yitwa “Akarusho” ipfunyitswe mu macupa y’ibirahure n’udukombe tugezweho, tumaze kuyimenyekashisha mu Rwanda ishobora no guhangana n’inzoga zisembuye ku rwego mpuzamahanga.

Mu kiganiro SINA Gérard yagiranye n’Imvaho Nshya, yatangaje ko gupfunyika “Akarusho” mu macupa y’ibirahure no mu dukombe tugezweho (cannettes) byongereye agaciro iki kinyobwa cy’umwimerere n’umwihariko w’u Rwanda.

Yagize ati : “‘Akarusho’ mu gihe cyashize kafungwaga mu tujerekani, ariko ubu Leta y’u Rwanda yatugiriye inama ko ibinyobwa bisembuye muri pulasitiki bitagira uburambe, ndetse ntibyashoboka no koherezwa mu mahanga. Ubu ‘Akarusho’ tugashyira mu macupa y’ibirahure aho kakabikika neza kurushaho bityo kakoherezwa i Burayi, Amerika n’ahandi ku Isi. Amafaranga yose waba ufite ushobora kugura akangana n’ubushobozi bwawe ntukarare, wanashaka no kugatahana iwawe biroroshye.”

Uretse “Akarusho” k’ibitoki , SINA Gérard/ESE URWIBUTSO iramurika na Divayi y’“Akarusho” iva mu mizabibu, amandazi y’”Urwibutso”, umutobe w’”Agashya” utunganyijwe mu mbuto za marakuja, mu nkeri, mu nanasi, muri karoti n’imizabibu, urusenda rw’”Akabanga”, “Akarabo” k’ibisuguti biva mu bijumba no mu ifarini y’ingano.

Ku kibanza cya Nyirangarama muri EXPO 2019 kandi uhasanga Yahurute “Akaryoshye” iva mu mata no mu nkeri, ifu “Akanozo” y’imvange z’ibinyampeke binyuranye, indyoshyandyo izwi nka “Ketchup” yitwa“Akacu”, “confiture” hospitalharrywilliams.org yitwa “Akiwacu”, Mayonnaise yitwa “Aka” n’amazi yitwa “Akandi”.

SINA arashimira Leta y’u Rwanda yabinyujije mu Rugaga Nyarwanda rw’Abikorera (PSF) ikimakaza serivisi z’ikoranabuhanga mu korohereza abasura imurikagurisha.

Yakomeje ashima kandi Ikigo k’Igihugu gitsura Ubuziranenge (RSB), Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) na PSF bimuhora hafi akoroherezwa kwagura amahirwe y’ubucuruzi mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga.

Intego ya SINA Gérard ni ukuzamura abahinzi nyarwanda

SINA Gérard ahamya ko ahoza abahinzi nyarwanda ku mutima kuko nubwo na we ari umuhinzi-mworozi, umusaruro we udahagije mu byo yongerera agaciro, ahubwo wiyongeraho n’uwo agura n’abahinzi batandukanye mu gihugu.

Avuga ko intego ye nyamukuru ari ugufasha abahinzi bo mu Rwanda kubona isoko ryagutse, n’abadafite ubumenyi buhagije ku buhinzi bakabuhabwa, abakiri bato bagatozwa gukura bakunda ubuhinzi n’ubwrozi binyuze muri College Fondation SINA Gérard.

Ati : “Nshakisha ikintu cyahesha abahinzi n’aborozi agaciro, uwahinze neza akinjiza amafaranga menshi kuko nifuza gukorana n’ababigize umwuga kandi banabyize, n’abatarabyize tukabahugura bakongera ubumenyi.”

Akomeza ashimira abitabira EXPO 2019 basura ikibanza cyo “Kuri Nyirangarama” kuko batanga ibitekerezo byubaka kandi na bo bakahungukira ubumenyi butandukanye.

SINA Gérard ahamya ko mu imurikagurisha ry’uyu mwaka yahaye akazi abakozi barenga 200 biganjemo urubyiruko, bakora muri serivisi zitandukanye zifasha ababagana bagataha banyuzwe.


Ubu buryo bwo gupfunyikamo Akarusho bwahejeshe ishema u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga


Haramurikwa Mayonnaise na KetchUp bikorwa na SINA Gérard

SINA Gerard / Entreprise Urwibutso yitabiriye Inama ya 11 y’ishyirahamwe nyafurika ry’ubuhinzi bw’ibijumba n’ibirayi (APA)

SINA Gerard / Entreprise Urwibutso yitabiriye Inama ya 11 y’ishyirahamwe nyafurika ry’ubuhinzi bw’ibijumba n’ibirayi (APA) yateraniye i Kigali ku wa 25-29 Kanama 2019.

SINA Gerard / Entreprise Urwibutso yitabiriye Inama ya 11 y’ishyirahamwe nyafurika ry’ubuhinzi bw’ibijumba n’ibirayi (APA) yateraniye i Kigali ku wa 25-29 Kanama 2019.
Iyi nama yahuje abashakashatsi ku iterambere ry’ibyo bihingwa basaga 300 biganjemo abo mu bihugu 20 bya Afurika, igamije kureba uko ibyo bihingwa byarushaho kubyazwa umusaruro mu guhangana n’ingaruka ziterwa n’imirire mibi.


yi nama yitabiriwe n’abasaga 300 baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika

Dr Bucagu yavuze ko ibijumba byifitemo intungamubiri zirimo vitamine A zigira uruhare mu kurwanya imirire mibi, atanga urugero rw’inganda zibyifashisha mu gukoramo imigati ikungahaye ku ntungamuburi harimo n’uruganda rwa SINA Gerard / Entreprise Urwibutso.
Dr Bucagu yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gukora ubushakashatsi ku mbuto zafasha abahinzi babyo, kubona izijyanye n’ubutaka babihingaho.
Ati “Ibyo turimo kugerageza gukora tunavuga muri iriya nama, ni uburyo twabona imbuto zitanga umusaruro mwinshi kuko murabizi hari imbogamizi nyinshi mu rwego rw’ubuhinzi atari umwihariko ku birayi n’ibijumba, ahubwo ni ku bihingwa byose.”


Bamwe mubitebiriye inama basuye stand ya SINA Gerard Entreprise Urwibutso

Dr Bucagu yasobanuye ko muri rusange uduce dukorerwamo ubuhinzi ukunze gusanga dutandukanye mu miterere y’ubushyuhe, imvura n’ubutaka, bityo hakaba hakenewe umwihariko w’imbuto ujyanye n’ubutaka runaka.

SINA GERARD Umukuru wa SINA Gerard / Entreprise Urwibutso yavuze ko bakomeje gukora byinshi mu kwiteza imbere banateza imbere Igihugu cyacu cy’u Rwanda babikesheje inama na politiki nziza ya Leta y’u Rwanda hamwe n’umutekano uhagije u Rwanda rufite.

Aha kandi akomeza ashimira Guverinoma y’u Rwanda ku kuba ikomeje kuzana impuguke muri gahunda zitandukanye aho Abanyarwanda bagenda babigiraho byinshi.

SINA Gerard / Entreprise Urwibutso ifite inganda nyinshi aho rumwe muri zo rutunganya ibituruka ku bijumba harimo Biswi ndetse n’amandazi.

Minisitiri w’ubukungu mu Budage Dr. Volken Wissing yasuye SINA Gerard / Entreprise Urwibutso

Minisitiri w’ubukungu mu Budage Dr. Volken Wissing yasuye SINA Gerard / Entreprise Urwibutso ashima imikorere yayo ndetse anemera ko hazabaho Ubufatanye muri byinshi.

Kuri uyu wa kane tariki ya 29/08/2019 Nyakubahwa Minisitiri w’ubukungu mu Gihugu cy’Ubudage Dr. Volken Wissing yasuye SINA Gerard / Entreprise Urwibutso aho yaje aherekejwe n’abandi bayobozi batandukanye baturutsr mu Budage ndetse.


Nyakubahwa SINA Gerard yakira Nyakubahwa Minister Dr. Volken Wissing w’ubukungu mu Budage

Aha bahaje bavuye mu karere ka Musanze aho basinyanye amasezerano y’ubufatanye na iniverisite ya INES RUHENGERI aho bazajya bohereza abana babaye intashyikirwa muri za kaminuza zo mu Budage.

Aha Nyakubahwa SINA Gerard yakiriye kumeza Nyakubahwa Minister ndetse n’Abamuherekeje basangira ibya saa sita ndetse banywa kuri divayi nziza ikorerwa mu Rwanda ikozwe na SINA Gerard / Entreprise Urwibutso.


Nyakubahwa SINA Gerard yakira ku meza Nyakubahwa Minister w’ubukungu mu Budage Dr. Volken Wissing

Nyuma yo gusangira Nyakubahwa SINA Gerard yatembereje Minister Dr. Volken Wissing amwereka ibyiza by’Imisozi y’u Rwanda ndetse amwereka ubworozi ndetse n’ubuhinzi akorera muri iyo misozi aha kandi yakomeje amubwira ko iyo misozi ari yo ahinga mo imizabibu atunganya akayibyaza divayi yamwakirije.


Nyakubahwa SINA Gerard yereka Nyakubahwa Minister w’ubukungu mu Budage Dr. Volken Wissing Inyambo z’u Rwanda

SINA Gerard yakomereje ku ishuri yashinze ryigisha ubuhinzi n’Ubworozi ndetse n’ikiciro rusange aho Nyakubahwa Minister yavuze ko bashobora kuzajya

salgen.it center;” src=”https://sinarwanda.com/IMG/jpg/dsc_9949.jpg” alt=”” width=”653″ height=”456″ />

bagirana ubufatanye mu guha buruse abana batsinze neza bagakomereza

amashuri mu Gihugu cy’Ubudage.

Nyakubahwa SINA Gerard yakira Nyakubahwa Minister w’ubukungu mu Budage Dr. Volken Wissing mukigo COLLEGE FONDATION SINA GERARD

Mu gusoza Nyakubahwa SINA Gerard yajyanye Minister Dr. Volken Wissing mu ruganda rutunganya divayi mu mizabibu aho Minister yishimye cyane ndetse atumira SINA Gerard mu Budage ngo amuhuze n’abandi bahanga mu gukora divayi nk’inzo anemera kohereza abahanga n’impuguke mu guhugura abakozi bakora iyo divayi.

SINA GERARD / ENTREPRISE URWIBUTSO yongeye kwesa imihigo yegukana igikombe kiruta ibindi cy’uwamuritse neza kurusha abandi mu Karere ka Muhanga.

SINA GERARD / ENTREPRISE URWIBUTSO yongeye kwesa imihigo yegukana igikombe kiruta ibindi cy’uwamuritse neza kurusha abandi mu Karere ka Muhanga.


Meya wa Muhanga Uhagarariye Guverineri w’Intara y’amajyepfo ari nawe mushyitsi mukuru hamwe n’Umuyobozi wa PSF mu Ntara y’amajyepfo.

Mu Karere ka Muhanga habereye imurika gurisha ryatangiye ku itariki ya 23 kugeza kuwa 01/09/2019, aho yitabiriwe na barwiyemeza mirimo barenga 180 ikabera ku kibuga ndangamuco cya Muhanga.

Ubwo SINA GERARD / ENTREPRISE URWIBUTSO yavaga i Rwamagana aho yari yitabiriye imurikagurisha ryari ryateguwe n’ako karere, yakomereje mu Karere ka Muhanga aho bari bateguye imurikagurisha nk’uko bisanzwe SINA GERARD / ENTREPRISE URWIBUTSO yitabira amamurikagurisha yo muturere twose tw’Igihugu.

Nk’uko byari byagenze mu imurikagurisha rya Rwamagana, SINA GERARD / ENTREPRISE URWIBUTSO yegukanye igikombe gihiga ibindi aho yashimye nk’uwamuritse neza kurusha abandi kandi ihabwa igikombe cy’ishimwe.


Umuyobozi mukuru wa Police y’Akarere ka Muhanga yishimiye igikombe SINA GERARD / ENTREPRISE URWIBUTSO yahawe

Umukozi wa SINA GERARD / ENTREPRISE URWIBUTSO Nkundimana Theogene avuga ko iki gikombe bagikesha impunuro nziza bahabwa na nyakubahwa SINA GERARD umuyobozi mukuru wa SINA GERARD / ENTREPRISE URWIBUTSO ndetse n’ubunyamwuga bakorana akazi kabo aho batanga serivise inoze n’ibicuruzwa byuje ubuziranenge.

Aha kandi SINA GERARD / ENTREPRISE URWIBUTSO ikomeza ishimira Leta y’u Rwanda kuba idahwema gushakira ba rwiyemezamirimo amasoko yaba mu Gihugu imbere ndetse no hanze yacyo kandi bijyanye no kuba Igihugu cyose gifite umutekano uhamye bigafasha uturere twose gutegura amamurikagurisha ari ntamakemwa.

Nyakubahwa Minisitiri w’intebe EDOUARD NGIRENTE yasuye SINA GERARD / Ese URWIBUTSO

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 24/09/2019 Nyakubahwa Minisitiri w’intebe EDOUARD NGIRENTE yasuye SINA GERARD / Ese URWIBUTSO aho yasuye uruganda rukora divayi yo mu mizabibu yitwa AKARUSHO.

JPEG

Uru ni uruganda rumwe muzindi nyinshi za SINA GERARD / Ese URWIBUTSO, aho Nyakubahwa Minisitiri w’intebe yeretswe n’izindi products zikorerwa Nyirangarama muri SINA GERARD / Ese URWIBUTSO.

Nyakubahwa SINA GERARD yavuze ko yashimishijwe cyane no kuba yasuwe na nyakubahwa minisitiri w’intebe avuga ko yaje gusura SINA GERARD / Ese URWIBUTSO agamije gusura ishami rikora divayi ikorwa mu mizabibu, Nyakubahwa SINA GERARD yabwiye Nyakubahwa minisitiri w’intebe ko bahinga imizabibu ivamo divayi kandi ko banabyigisha abana bigisha aho SINA GERARD yashinze ikigo cy’amashuri yise COLLEGE FONDATION SINA GERARD agamije kuzagira abanyamwuga mu buhinzi n’ubworozi ndetse no mu gutunganya ibiribwa kandi yizeye ko azabigeraho cyacyane ko Umukuru w’Igihugu yagabanyije imisoro yishyurwagwa kuma divayi akorerwa mu Rwanda aho divayi yasoraga 70% ubu ikaba izajya isora 35%.

Aha SINA GERARD akomeza avuga ko yizeye ko ibiciri bya divayi bigiye kugabanuka bityo ikaba yagera kubanyarwanda bose. Abajijwe ikintu kimutera gukomeza gukora udushya buri mwaka Nyakubahwa SINA GERARD yasubije ko yubakwa n’inama za Nyakubahwa Perezida wa repubulika ndetse n’imiyoborere myiza n’umutekano urambye biri mu Rwanda bityo nawe bikamutera gutekereza neza.

Nyakubahwa Minisitiri vaginosisbacteriana.org w’intebe yabwiye SINA GERARD ko aho bazakenera ubufasha bazajya basaba leta ikabafasha.

Aha Nyakubahwa Minisitiri yashimiye Nyakubahwa SINA GERARD ku kuba akora ibikorwa byiza biteza imbere abaturage ba Rulindo ndetse n’u Rwanda muri rusange amusaba gukomeza ibikorwa byiza akora.