SINA GERARD / ENTREPRISE URWIBUTSO yongeye kwesa imihigo yegukana igikombe kiruta ibindi cy’uwamuritse neza kurusha abandi mu Karere ka Muhanga.
SINA GERARD / ENTREPRISE URWIBUTSO yongeye kwesa imihigo yegukana igikombe kiruta ibindi cy’uwamuritse neza kurusha abandi mu Karere ka Muhanga.
Meya wa Muhanga Uhagarariye Guverineri w’Intara y’amajyepfo ari nawe mushyitsi mukuru hamwe n’Umuyobozi wa PSF mu Ntara y’amajyepfo.
Mu Karere ka Muhanga habereye imurika gurisha ryatangiye ku itariki ya 23 kugeza kuwa 01/09/2019, aho yitabiriwe na barwiyemeza mirimo barenga 180 ikabera ku kibuga ndangamuco cya Muhanga.
Ubwo SINA GERARD / ENTREPRISE URWIBUTSO yavaga i Rwamagana aho yari yitabiriye imurikagurisha ryari ryateguwe n’ako karere, yakomereje mu Karere ka Muhanga aho bari bateguye imurikagurisha nk’uko bisanzwe SINA GERARD / ENTREPRISE URWIBUTSO yitabira amamurikagurisha yo muturere twose tw’Igihugu.
Nk’uko byari byagenze mu imurikagurisha rya Rwamagana, SINA GERARD / ENTREPRISE URWIBUTSO yegukanye igikombe gihiga ibindi aho yashimye nk’uwamuritse neza kurusha abandi kandi ihabwa igikombe cy’ishimwe.
Umuyobozi mukuru wa Police y’Akarere ka Muhanga yishimiye igikombe SINA GERARD / ENTREPRISE URWIBUTSO yahawe
Umukozi wa SINA GERARD / ENTREPRISE URWIBUTSO Nkundimana Theogene avuga ko iki gikombe bagikesha impunuro nziza bahabwa na nyakubahwa SINA GERARD umuyobozi mukuru wa SINA GERARD / ENTREPRISE URWIBUTSO ndetse n’ubunyamwuga bakorana akazi kabo aho batanga serivise inoze n’ibicuruzwa byuje ubuziranenge.
Aha kandi SINA GERARD / ENTREPRISE URWIBUTSO ikomeza ishimira Leta y’u Rwanda kuba idahwema gushakira ba rwiyemezamirimo amasoko yaba mu Gihugu imbere ndetse no hanze yacyo kandi bijyanye no kuba Igihugu cyose gifite umutekano uhamye bigafasha uturere twose gutegura amamurikagurisha ari ntamakemwa.