Ibikombe bikomeje kwisukiranya kuri Sina Gérard
Ku wa mbere tariki ya 28 Gicurasi nibwo Sina Gerald/Entreprise Urwibutso ya yahawe igikombe kiswe International Quality Awards, n’ikigo International Quality Summit (IQS) I New York, cyakirwa n’umukobwa wa SINA Gérard wiga muri Kaminuza ya Oklahoma muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika witwa Sina Uwitonze Carine.
Iki kigo mpuzamahanga kijya guhemba entreprise Urwibutso, cyashingiye ku bintu by’akarusho biboneka muri uru ruganda aribyo :Ubuziranenge bw’ibyo rukora, imiyoborere yarwo, ikoranabuhanga ndetse n’udushya twa Sina Gerard.
Imihango yo gutanga igikombe cy’ubuzirange yabereye New york, uyu mwaka wa 2012 ku wa 28 Gicurasi, yateguwe n’ihuriro ry’abashora mari bita BID. Umuhango wayobowe na Jose E Prieto ari nawe uyobora iri huriro.
Umuhango witabiriwe n’abashoramari batandukanye bo ku rwego mpuzamahanga, ndetse n’abahanga batandukanye. Umuterankunga w’ibanze yari Imar press, icapiro ryanditse inkuru 26 zivuga uko imihango yose yagenze mu ndimi nyinshi zitandukanye harimo icyongereza,igifaransa, icy’Espagnole n’izindi.
Tuganira na Sina Gerald kuri uyu wagatatu yagize ati :” Byaranshimishije cyane, kandi iki gikombe ni icyo mu rundi rwego, guhambwa igikombe kivuye mu gihugu cy’igihangange nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni icyerekana ko ibyo dukora tubisangira nabo.”
Sina yakomeje agira ati :”Akabanga n’agashya ka marakuja ndetse n’ibindi dukora, byagaragaje ko bifite ubuzirananjye kandi ko ubwiza bwabyo budahinduka, bityo rero nibyo bagendeyeho baduka iki gihembo kandi baba barabanje kubyigaho igihe kirekire kugirango barebe ko ubwiza bw’ibyo dukora budahinduka.”
Sina abona ko ibi bikombe akomeje guhabwa ari ishime kuri we, kandi ko bituma arushaho gukomeza gutyaza ubwenge, agira ati :” Ni ikintu gikomeye cyane gushimwa n’umubyeyi, ugashimwa n’abaturanyi, ndetse n’amahanga akagushimira ibyo ukora.”
Tumubajije impamvu umukobwa we ariwe wakiriye igihembo Sina yagize ati :” Hari ubukwe bwa murumuna we ndimo gutegura, kandi kubyara nicyo bimara, ibi biri no mu gipimo cyo kureba ejo hazaza, ndetse bikanyereka aho ngeze kuri ubu”.
Iki gihembo kije gikurikira ikindi yahawe kuwa 26 Werurwe 2012 cyitwa ’The new Era Award for Technology, Quality and Innovation’, agihawe n’ihuriro ryitwa ’Association Other ways Management and Consulting’, rifite icyicaro i Paris mu Bufaransa.
Sina kandi amaze guhabwa ibindi bihembo bitandukanye, kuko nko mu mwaka wa 2006 nabwo yari yakuye igikombe mu Budage i Frankfurt, mu mwaka wa 2006 kandi yari yakuye ikindi gihembo mu Busuwisi, mu w’2008 yakuye igihembo mu Bufaransa, mu mwaka wa 2011 akura ikindi mu Bwongereza.
Uretse ibi bikombe Sina yaherewe ku mugabane w’u Burayi, yanahawe ibindi bihembo birimo icyo yaherewe muri Kenya mu w’2009, ndetse n’icyo yaherewe mu gihugu cya Uganda mu mwaka wa 2004, tutanibagiwe na byinshi yagiye ahererwa mu Rwanda cyane cyane aho aba yitabiriye amamurikagurisha haba muri Kigali ndetse no hirya no hino mu Ntara z’u Rwanda.
Sina ahawe iki gihembo nyuma y’iminsi mike ashyize ahagaragara amazi akomoka mu misozi y’aho akorera kuri Nyirangarama yahaye izina ry’Akandi.
Ubwo Sina Uwitonze Carine yahabwaga igihembo cyagenewe Se