Sina Gérard/Entreprise Urwibutso yapfunyitse kijyambere inzoga y’Akarusho
Mu Imurikagurisha Mpuzamahanga rya 2019 (Expo 2019) riri kubera i Gikondo, Rwiyemezamirimo SINA Gérard aramurika udushya dutandukanye mu bicuruzwa bya SINA GÉRARD/ENTREPRISE URWIBUTSO.
Kamwe muri utwo dushya gashingiye ku buryo inzoga y’ibitoki by’u Rwanda yitwa “Akarusho” ipfunyitswe mu macupa y’ibirahure n’udukombe tugezweho, tumaze kuyimenyekashisha mu Rwanda ishobora no guhangana n’inzoga zisembuye ku rwego mpuzamahanga.
Mu kiganiro SINA Gérard yagiranye n’Imvaho Nshya, yatangaje ko gupfunyika “Akarusho” mu macupa y’ibirahure no mu dukombe tugezweho (cannettes) byongereye agaciro iki kinyobwa cy’umwimerere n’umwihariko w’u Rwanda.
Yagize ati : “‘Akarusho’ mu gihe cyashize kafungwaga mu tujerekani, ariko ubu Leta y’u Rwanda yatugiriye inama ko ibinyobwa bisembuye muri pulasitiki bitagira uburambe, ndetse ntibyashoboka no koherezwa mu mahanga. Ubu ‘Akarusho’ tugashyira mu macupa y’ibirahure aho kakabikika neza kurushaho bityo kakoherezwa i Burayi, Amerika n’ahandi ku Isi. Amafaranga yose waba ufite ushobora kugura akangana n’ubushobozi bwawe ntukarare, wanashaka no kugatahana iwawe biroroshye.”
Uretse “Akarusho” k’ibitoki , SINA Gérard/ESE URWIBUTSO iramurika na Divayi y’“Akarusho” iva mu mizabibu, amandazi y’”Urwibutso”, umutobe w’”Agashya” utunganyijwe mu mbuto za marakuja, mu nkeri, mu nanasi, muri karoti n’imizabibu, urusenda rw’”Akabanga”, “Akarabo” k’ibisuguti biva mu bijumba no mu ifarini y’ingano.
Ku kibanza cya Nyirangarama muri EXPO 2019 kandi uhasanga Yahurute “Akaryoshye” iva mu mata no mu nkeri, ifu “Akanozo” y’imvange z’ibinyampeke binyuranye, indyoshyandyo izwi nka “Ketchup” yitwa“Akacu”, “confiture” hospitalharrywilliams.org yitwa “Akiwacu”, Mayonnaise yitwa “Aka” n’amazi yitwa “Akandi”.
SINA arashimira Leta y’u Rwanda yabinyujije mu Rugaga Nyarwanda rw’Abikorera (PSF) ikimakaza serivisi z’ikoranabuhanga mu korohereza abasura imurikagurisha.
Yakomeje ashima kandi Ikigo k’Igihugu gitsura Ubuziranenge (RSB), Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) na PSF bimuhora hafi akoroherezwa kwagura amahirwe y’ubucuruzi mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga.
Intego ya SINA Gérard ni ukuzamura abahinzi nyarwanda
SINA Gérard ahamya ko ahoza abahinzi nyarwanda ku mutima kuko nubwo na we ari umuhinzi-mworozi, umusaruro we udahagije mu byo yongerera agaciro, ahubwo wiyongeraho n’uwo agura n’abahinzi batandukanye mu gihugu.
Avuga ko intego ye nyamukuru ari ugufasha abahinzi bo mu Rwanda kubona isoko ryagutse, n’abadafite ubumenyi buhagije ku buhinzi bakabuhabwa, abakiri bato bagatozwa gukura bakunda ubuhinzi n’ubwrozi binyuze muri College Fondation SINA Gérard.
Ati : “Nshakisha ikintu cyahesha abahinzi n’aborozi agaciro, uwahinze neza akinjiza amafaranga menshi kuko nifuza gukorana n’ababigize umwuga kandi banabyize, n’abatarabyize tukabahugura bakongera ubumenyi.”
Akomeza ashimira abitabira EXPO 2019 basura ikibanza cyo “Kuri Nyirangarama” kuko batanga ibitekerezo byubaka kandi na bo bakahungukira ubumenyi butandukanye.
SINA Gérard ahamya ko mu imurikagurisha ry’uyu mwaka yahaye akazi abakozi barenga 200 biganjemo urubyiruko, bakora muri serivisi zitandukanye zifasha ababagana bagataha banyuzwe.
Ubu buryo bwo gupfunyikamo Akarusho bwahejeshe ishema u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga
Haramurikwa Mayonnaise na KetchUp bikorwa na SINA Gérard