
SINA Gerard / Entreprise Urwibutso yitabiriye Inama ya 11 y’ishyirahamwe nyafurika ry’ubuhinzi bw’ibijumba n’ibirayi (APA)
SINA Gerard / Entreprise Urwibutso yitabiriye Inama ya 11 y’ishyirahamwe nyafurika ry’ubuhinzi bw’ibijumba n’ibirayi (APA) yateraniye i Kigali ku wa 25-29 Kanama 2019.
SINA Gerard / Entreprise Urwibutso yitabiriye Inama ya 11 y’ishyirahamwe nyafurika ry’ubuhinzi bw’ibijumba n’ibirayi (APA) yateraniye i Kigali ku wa 25-29 Kanama 2019.
Iyi nama yahuje abashakashatsi ku iterambere ry’ibyo bihingwa basaga 300 biganjemo abo mu bihugu 20 bya Afurika, igamije kureba uko ibyo bihingwa byarushaho kubyazwa umusaruro mu guhangana n’ingaruka ziterwa n’imirire mibi.
yi nama yitabiriwe n’abasaga 300 baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika
Dr Bucagu yavuze ko ibijumba byifitemo intungamubiri zirimo vitamine A zigira uruhare mu kurwanya imirire mibi, atanga urugero rw’inganda zibyifashisha mu gukoramo imigati ikungahaye ku ntungamuburi harimo n’uruganda rwa SINA Gerard / Entreprise Urwibutso.
Dr Bucagu yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gukora ubushakashatsi ku mbuto zafasha abahinzi babyo, kubona izijyanye n’ubutaka babihingaho.
Ati “Ibyo turimo kugerageza gukora tunavuga muri iriya nama, ni uburyo twabona imbuto zitanga umusaruro mwinshi kuko murabizi hari imbogamizi nyinshi mu rwego rw’ubuhinzi atari umwihariko ku birayi n’ibijumba, ahubwo ni ku bihingwa byose.”
Bamwe mubitebiriye inama basuye stand ya SINA Gerard Entreprise Urwibutso
Dr Bucagu yasobanuye ko muri rusange uduce dukorerwamo ubuhinzi ukunze gusanga dutandukanye mu miterere y’ubushyuhe, imvura n’ubutaka, bityo hakaba hakenewe umwihariko w’imbuto ujyanye n’ubutaka runaka.
SINA GERARD Umukuru wa SINA Gerard / Entreprise Urwibutso yavuze ko bakomeje gukora byinshi mu kwiteza imbere banateza imbere Igihugu cyacu cy’u Rwanda babikesheje inama na politiki nziza ya Leta y’u Rwanda hamwe n’umutekano uhagije u Rwanda rufite.
Aha kandi akomeza ashimira Guverinoma y’u Rwanda ku kuba ikomeje kuzana impuguke muri gahunda zitandukanye aho Abanyarwanda bagenda babigiraho byinshi.
SINA Gerard / Entreprise Urwibutso ifite inganda nyinshi aho rumwe muri zo rutunganya ibituruka ku bijumba harimo Biswi ndetse n’amandazi.